Miryango

Umuryango wawe ni abantu cg ibindi binyabuzima mufitanye cg bifitanye isano rya hafi. umuryango ni ubumwe bugizwe n'ababyeyi n'abana . Uwo mwashakanye, abana bawe, ababyeyi bawe n'abo muvukana nabo bagize umuryango wawe[1]. Abandi bantu mufitanye isano ku ruhande rw'ababyeyi bombi nabo bashobora kubarirwa mu muryango, umuryango ni igice cy'ibanze cya buri sosiyete.[2]
Ibiranga umuryango
[Hindura | hindura inkomoko]1. Umubano uhamye
[Hindura | hindura inkomoko]Umubano niryo shingiro ry'umuryango,ushobora kuba ushingiye kukuba abantu barashakanye by'ubuziraherezo cyangwa by'igihe gito ariko bafitanye umubano n'ubumwe bwihariye.[3]
2. Ugushyingiranwa
[Hindura | hindura inkomoko]Gushyingiranwa ni ishingiro ryo gukora umuryango, umuntu ashobora gushyingiranwa n'umuntu umwe cyangwa benshi ariko bikaba urufatiro rwo kubaka umuryango.
3. Kwita amazina
[Hindura | hindura inkomoko]Buri muryango ugira uko wita amazina abawukomokamo bigafasha no kumenya uko ibisekuruza bigenda bikurikirana.
4. Ubuturo rusange
[Hindura | hindura inkomoko]Umuryango ugira aho baba, aho bahurira bose hakitwa mu rugo, aho gutura ni ingenzi cyane kugirango abahakomoka bitabweho kandi bahabwe indangagaciro z'umuryango.[2]
Amashakiro
- ↑ https://www.cairn.info/revue-vie-sociale-et-traitements-2006-1-page-154.htm
- 1 2 "Archive copy". Archived from the original on 2022-06-27. Retrieved 2022-08-17.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-12-10. Retrieved 2022-08-17.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)